skip to main | skip to sidebar
Saturday, February 16, 2008
Isengesho rya Mwenengango
Ngango na Nyirangango babyaye Mwenengango
Uyu Rucuzabigega mu gicuku gicinyiye
Babyara Mwenebwenge uyu wibisha umutwe
Akawutekana ubugenge aho i Nyarugenge.
Nyagasani! Nyagasani
Jye Mwenengango njya ngira impungenge
Ko ninza mu ijuru hataba amajoro,
N' ivuka ry' umunsi nzashaka kwiba nkabura icyo niba
Kandi undeba ga Mana ikunda!
Sinamenye kare uko inkoni iryana
Nabibwiwe na Ruvubu iyi Ruvuzamahiri
Magana abiri n'abiri rwa ndembo nini.
Nabibwiwe na Ruvubu
Igihe mfashwe busambo mu muhima wa Nyarugenge
Ngendana ubugenge amasigamana.
Nyagasani! Nyagasani!
Iyo menya kare uko Ruvubu iryana
Ngo ndeke kunyona no gufata mpiri abagenzi bagenda
Nitwikiriye igicuku boshye igicokoma.
Mana ikunda
Urinde uwo mwuga abato benshi
Basigaye batozwa ari bato cyane
Imvugo yateye igatwara benshi
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
Nyagasani! Nyagasani!
Nashutswe na shitani iyi ireshya abahashyi ari yo faranga
Nanga guhinga njya i Nyarugenge guteka umutwe.
Umutwe natetse umaze gupfuba
Nanze kugenda ngo mboneze icyaro ntakize nk'abandi
Mpitamo ububandi mba Mwenengango
Uyu uca ibyanzu ntasige uruhindu rumanitse mu nzu
Akayeza ngo de !
Mana ikunda
Irebere nawe uko arnafaranga yabaye shitani
Dutunze ku isi kuva na kera :
Dore nk' umunsi Yezu agurwa imiya nke cyane
Mirongo itatu na Yuda tuzi
Warabibonye ga Musumbabihe,
Ugumana ituze ga Muzirabukana
Uramukana ihirwe ukiriranwa irindi
Risumbye ayandi dusanganywe ku isi.
Ntugira amahane,
Iyo uza kuyagira ugakubita inkuba y' inkubito ikaze
Yuda uwonguwo waguze Yezu
Ni nde mu bariho wari kukurenganya ?
Nyagasani Nyagasani,
Urinde abato imvugo yateye igatwara benshi
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu
Cyangwa umuzamu uyu Barugwene
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
Dore ndabizi nibye kenshi ndafatwa kenshi ndaseba cyane
Aho i Nyarugenge na Ngoma ya Butare udasize Nyamirambo
Aho nyuze hose ngo nguwo nguwo! Ngo ngiyo ! ngiyo !
Boshye Mapyisi yabuze isenga ikomongana hose iterwa iminega.
Mana ikunda
Nyumvira nawe Nguwo ! nguwo ! Ngaho ! ngaho !
Boshye abahigi n' intozo zabo.
Dore ndi Karema karemajwe na Ruvubu
Ikora imvune itagira umuvuzi uzi kuyunga.
Nje ngutakira ngo umvure imvune, wowe Nyamurunga
Unyunge ingingo, ga Muremangingo !
Umpe n' umugisha, wowe Rwagisha
Utanga ushatse amahirwe igihumbi n' ibihumbagiza muri bene muntu.
Ntugira amazinda, nkajya Nyamuzinda
Mukuru w' abazimu bari mu nda y' isi.
Uri Muzigura w' abazima aba
Uzi amazina yabo, umubare wabo n' imisatsi yabo
Wowe Rugabo uhabura impabe zishwe no kwiheba.
Ni yo mpamvu rero ngutuye agahinda
kanteye intimba, amaganya n' amansonza
Yangize Mapyisi itagira isenga, n' isengesho iri.
Mana ikunda, Mana y' i Rwanda
Icyaha cyanjye ndacyanze rwose
Ntiza imbaraga nsange abandi ndeke ububandi
Nitwe umuntu, nitwe Karani cyangwa Kigingi
Nitwe umubaji cyangwa umuhinzi
Barya duke ariko twabo kandi twiza.
Nashatse gukira nyuze iy' ubusamo
Mfatwa busambo mbura n' isenge
Mbona Ruvubu rwa ndembo ivuna.
Mana ikunda,
Ndaje ngusanga, ngo unsubize umurava
Nshake utwanjye mbiriye icyuya
Aho kurya iby' undi nkubiswe inkoni boshye inzoka.
Ubwirize abato
Ko ushaka gutunga atunda iwawe
Amanama n' imigisha utanga ushatse muri bene muntu.
Jye Mwenengango nabaye nk' impyisi itagira isenga, n' isengesho iri.
None Nyagasani
Urinde uwo mwuga abato benshi
Basigaye batozwa ari bato cyane imvugo yateye
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
Uyu Rucuzabigega mu gicuku gicinyiye
Babyara Mwenebwenge uyu wibisha umutwe
Akawutekana ubugenge aho i Nyarugenge.
Nyagasani! Nyagasani
Jye Mwenengango njya ngira impungenge
Ko ninza mu ijuru hataba amajoro,
N' ivuka ry' umunsi nzashaka kwiba nkabura icyo niba
Kandi undeba ga Mana ikunda!
Sinamenye kare uko inkoni iryana
Nabibwiwe na Ruvubu iyi Ruvuzamahiri
Magana abiri n'abiri rwa ndembo nini.
Nabibwiwe na Ruvubu
Igihe mfashwe busambo mu muhima wa Nyarugenge
Ngendana ubugenge amasigamana.
Nyagasani! Nyagasani!
Iyo menya kare uko Ruvubu iryana
Ngo ndeke kunyona no gufata mpiri abagenzi bagenda
Nitwikiriye igicuku boshye igicokoma.
Mana ikunda
Urinde uwo mwuga abato benshi
Basigaye batozwa ari bato cyane
Imvugo yateye igatwara benshi
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
Nyagasani! Nyagasani!
Nashutswe na shitani iyi ireshya abahashyi ari yo faranga
Nanga guhinga njya i Nyarugenge guteka umutwe.
Umutwe natetse umaze gupfuba
Nanze kugenda ngo mboneze icyaro ntakize nk'abandi
Mpitamo ububandi mba Mwenengango
Uyu uca ibyanzu ntasige uruhindu rumanitse mu nzu
Akayeza ngo de !
Mana ikunda
Irebere nawe uko arnafaranga yabaye shitani
Dutunze ku isi kuva na kera :
Dore nk' umunsi Yezu agurwa imiya nke cyane
Mirongo itatu na Yuda tuzi
Warabibonye ga Musumbabihe,
Ugumana ituze ga Muzirabukana
Uramukana ihirwe ukiriranwa irindi
Risumbye ayandi dusanganywe ku isi.
Ntugira amahane,
Iyo uza kuyagira ugakubita inkuba y' inkubito ikaze
Yuda uwonguwo waguze Yezu
Ni nde mu bariho wari kukurenganya ?
Nyagasani Nyagasani,
Urinde abato imvugo yateye igatwara benshi
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu
Cyangwa umuzamu uyu Barugwene
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
Dore ndabizi nibye kenshi ndafatwa kenshi ndaseba cyane
Aho i Nyarugenge na Ngoma ya Butare udasize Nyamirambo
Aho nyuze hose ngo nguwo nguwo! Ngo ngiyo ! ngiyo !
Boshye Mapyisi yabuze isenga ikomongana hose iterwa iminega.
Mana ikunda
Nyumvira nawe Nguwo ! nguwo ! Ngaho ! ngaho !
Boshye abahigi n' intozo zabo.
Dore ndi Karema karemajwe na Ruvubu
Ikora imvune itagira umuvuzi uzi kuyunga.
Nje ngutakira ngo umvure imvune, wowe Nyamurunga
Unyunge ingingo, ga Muremangingo !
Umpe n' umugisha, wowe Rwagisha
Utanga ushatse amahirwe igihumbi n' ibihumbagiza muri bene muntu.
Ntugira amazinda, nkajya Nyamuzinda
Mukuru w' abazimu bari mu nda y' isi.
Uri Muzigura w' abazima aba
Uzi amazina yabo, umubare wabo n' imisatsi yabo
Wowe Rugabo uhabura impabe zishwe no kwiheba.
Ni yo mpamvu rero ngutuye agahinda
kanteye intimba, amaganya n' amansonza
Yangize Mapyisi itagira isenga, n' isengesho iri.
Mana ikunda, Mana y' i Rwanda
Icyaha cyanjye ndacyanze rwose
Ntiza imbaraga nsange abandi ndeke ububandi
Nitwe umuntu, nitwe Karani cyangwa Kigingi
Nitwe umubaji cyangwa umuhinzi
Barya duke ariko twabo kandi twiza.
Nashatse gukira nyuze iy' ubusamo
Mfatwa busambo mbura n' isenge
Mbona Ruvubu rwa ndembo ivuna.
Mana ikunda,
Ndaje ngusanga, ngo unsubize umurava
Nshake utwanjye mbiriye icyuya
Aho kurya iby' undi nkubiswe inkoni boshye inzoka.
Ubwirize abato
Ko ushaka gutunga atunda iwawe
Amanama n' imigisha utanga ushatse muri bene muntu.
Jye Mwenengango nabaye nk' impyisi itagira isenga, n' isengesho iri.
None Nyagasani
Urinde uwo mwuga abato benshi
Basigaye batozwa ari bato cyane imvugo yateye
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?
- ▼ 2008 (384)
- ► June (48)
- Video y'Indirimbo yubahiriza igihugu
- 049. ICYIVUGO CY’IHENE
- 048. NDABUKIRE IMANA YUNAMUYE U RWANDA
- 047. IKIMBWIYE IMANA YAMWIMITSE UKWO YASAGA !
- 046. ITUREMA AMAGARA
- 045. NTAMBE INEZA
- 044. MBYUKIRE MU RUGANDA
- 043. NAJE KUBIKA UBURUNDI
- 042. NAJE KUBARA INKURU
- 041. MVUGIRE UMWAMI AMACUMU
- 040. MPOZE ABARIRA
- 039. UMPE ICYANZU
- 038. NUNGUTSE IJAMBO RY’UMWAMI
- 037. IMFURA Z'ABAGABO
- 036. NKURIRE INGOMA UBWATSI
- 035. ITEKA RY'IMANA
- 034. MBWIRE NYIRI INKA IZI
- 033. NDI UMUYOBOKE W'ABAMI
- 032. URUGO RUGWIJE IMBAGA
- 031. UMUNSI MBARIRWA INKURU
- 030. KIZI NZABA MPARI
- 029 IYO ZISHOKEWE N-INTWARI
- 028. INKA ZIRAGIWE N'INKUBA
- 027. UMWAMI INKA ZIKUNZE
- ▼ February (238)
- Nkuba na Gikeli
- Ngoma ya Sacyega
- Ngarama na Saruhara.
- Mutimamuke wo mu mutiba.
- Mugaburutabandi na Mugaburushabandakamaro.
- Mugaburushabandumuruho.
- Kibogo na Rutegaminsi.
- Kavuna ka Ryaziga
- Karyamyenda.
- Izuba n'umuyaga
- Ishyari n'ubuhemu.
- Isha n'inzovu.
- Isega n'umuntu.
- Isega n'inzigo.
- Isega n'imbwa.
- Isazi n'uruyuki.
- Inzozi z'umuntu w'umukene.
- Inzoka n'uruyongoyongo
- Inzoka n'igikeri.
- Inuma n'imbeba.
- Umugani muganika.
- Intare n'urukwavu.
- Intare n'imbeba
- Inshuti nyanshuti.
- Inkomoko y'urupfu
- Injangwe yacitse umurizo.
- Ingwe n'abagaragu bayo.
- Indogobe n'umuntu.
- Impyisi n'Imana
- Impyisi n'ihene
- Imbwa n'intama
- Imbwa n'igisambo
- Imbeba y'inyamerwe
- Ikirura n'umwana w'intama
- Ikirura na Bwiza
- Igitekerezo cya Petero Nzukira
- Igitekerezo cya Nyiranda
- Igitekerezo cya Ngunda [ III ]
- Igitekerezo cya Ngunda [ II ]
- Igitekerezo cya Ngunda [ I ]
- Igitekerezo cya Ndabaga
- Igitekerezo cya Joriji Baneti
- Ibyifuzo bitatu
- Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka
- Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka
- Gikeli na Ntashya
- Bwengebuke
- Biraro Mutemangando
- Bakame n'impyisi
- Bakame n'icyiyone.
- Bagabobarabona [ I ]
- Bagabobarabona [ II ]
- Bagabobarabona [ III ]
- Bagabobarabona [ IV ]
- Amaraso y'ikinyogote.
- Amaco y'inda
- IBISAKUZO I
- IBISAKUZO II
- IBISAKUZO III
- IBISAKUZO IV
- IBISAKUZO V
- IBISAKUZO VI
- IBISAKUZO VII
- IBISAKUZO VIII
- IBISAKUZO IX
- IBISAKUZO X
- IBISAKUZO XI
- IBISAKUZO XII
- IBISAKUZO XIII
- IBISAKUZO XIV
- IBISAKUZO XV
- IBISAKUZO XVI
- IBISAKUZO XVII
- IBISAKUZO XVIII
- IBISAKUZO XIX
- IBISAKUZO XX
- IBISAKUZO XXI
- IBISAKUZO XXII
- IBISAKUZO XXIII
- IBISAKUZO XXIV
- Uruti rwa Sezirahiga
- Uri mwiza Mama
- UMWIJIMA
- Umutindi utarara ubusa
- Umunyamerwe
- UBURAGE
- Ubucuruzi bwa Nshokeyinka ( IV )
- Ubucuruzi bwa Nshokeyinka ( III )
- Ubucuruzi bwa Nshokeyinka ( II )
- Ubucuruzi bwa Nshokeyinka ( I )
- Mubuze ikirari
- IYI NTIMBA IDATEMBA
- Isengesho rya Mwenengango
- INTAMBARA
- Insina zateye amahane
- Igisingizo cy'Imbarabara
- Igishyimbo
- Igishwi
- Igare
- Icyivugo cy'inturo
- Icyivugo cy'imbeba
- Icyivugo cya Ruzagayura
- Ibigwi by'inyama n'igishyimbo
- Baryohewe ubudasigaza
- Wihogora Rwanda
- UZAMBARIZE UKO BABAYE
- UW'UBUHANZI BW'UBUMANZI
- URUCANTEGE
- URANCIRA IKI WOGACWA WE
- Ukwezi kwa Nzeri
- Twahururiye kubwizihiza
- Rugamba Urugangazi
- MWOGO
- INZOZI ZIRANGA ZIKANZONGA
- INSHOBERAMAHANGA
- IBIBAZO BY'INSOBE
- HUMURA RWANDA
- CI-GIT
- AMEZI Y'IKINYARWANDA
- AMARANGAMUTIMA
- UMUTAVU UCUTSE IGICUKU KINISHYE
- NYAMBO IRUTA IBIGARAMA
- Nugururiye Inyange
- MAREBE ATEMBAHO AMARIBORI
- IBYIRUKA RYA MAHERU III
- IBYIRUKA RYANMAHERU II
- BYIRUKA RYA MAHERO I
- NIHOREZE AGASIMBI
- YA NYAMBO YAMPETSE-Anastase Shyaka
- AKIRA IBIHEMBO MBYEYI
- Urwo ngukunda rwaruse izindi-Nyiranyamibwa
- IBYAGO BYORETSE U RWANDA
- Urukumbuzi rwa Sekarama
- RWANYIRAJANJA
- Intege z'ubusaza za Sekarama
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO WA VIII
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO V
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO III
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO 1
- IMIHIGO YA KAVUMENTI NA LETA II
- GUSOBANURA INDYOHESHABIRAYI
- Sekarama asaba Sebagangali umwambaro
- NACUMUYE IKI MWIMANYI
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO VI
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO VI
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO WA VII
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO IIII
- INDYOHESHABIRAYI UMUVUGO II
- IMYADUKIRE Y'ABAZUNGU
- IMIHIGO YA KAVUMENTI NA LETA I
- AMAHAMBA Y'ABUNGERI B'INGURUBE
- NTAMUSHOBORA
- NDATE MUGONGO WAMPETSE
- INZOGA NI NZOBYA-BANGAMBIKI
- IBUKA
- IBUKA
- UMWARI UTAGIRA INENGE
- NDWAYE SIDA
- NDATABARIZA ABAGORE-BANGAMBIKI
- IKI SI IGIHUGU NI IGIHURU-BANGAMBIKI
- ABA BANA BARANYOBEYE
- Ibyivugo-Uwo indamutsa itarumvwaho gutinya
- Ibyivugo-Uw'indamutsa adatinya
- Ibyivugo-Umushakamba
- Ibyivugo-Sebaganji
- Ibyivugo-Rwigerezaho intwali dusalika
- Ibyivugo-Rwibasiruwonahamije
- Ibyivugo-Rwangizamirera
- Ibyivugo-Rwanga kugwabira
- Ibyivugo-Rwanamiza
- Ibyivugo-Rutikura mu gihumbi
- Ibyivugo-Rutihishimihigo rwa Mugenza
- Ibyivugo-Rutaramanaguhiga.
- Ibyivugo-Rushenyi rwa Ntoranyi
- Ibyivugo-Rusarikanamakuza.
- Ibyivugo-Rusarikana
- Ibyivugo-Rugeramibunga rwa Sekajeje
- Ibyivugo-Rugambwa abagabo...
- Ibyivugo-Nyamubuzababisha kwishima.
- Ibyivugo-Nkubito itikura iswa
- Ibyivugo-Nkubito itikura iswa.
- Ibyivugo-Ni jye muzimyi !!
- Ibyivugo-Munanguzi wa Runihurambogo.
- Ibyivugo-Mahingura ( Impunyu yo mu Rugezi )
- Ibyivugo-Intwari
- IBYIVUGO-INTURO Y´UMUJINYA
- Ibyivugo-Inkubito ya Rutagumirwa n' ishyaka.
- Ibyivugo-Inkuba ibanza gukubita
- Ibyivugo-Inkazi
- Ibyivugo-Inkatazakurekera
- Ibyivugo-Indakalira kuvusha
- Ibyivugo-Imyato y'impotore
- Ibyivugo-Igituma bandirimba.
- Icyivugo cy'igitoki
- Ibyivugo by'amaningwa.
- Ibyivugo by'amaningwa (III)
- Ibyivugo by'amaningwa (II)
- Ibyivugo by'abana
- Ibyivugo by'abana (III)
- Ibyivugo by'abana (II)
- Ibyivugo by'abagabo l. Inkerarugamba y' umuhungu ...
- Ibyivugo by'abagabo b'intwali (IV)
- Ibyivugo by'abagabo b'intwali (III)
- Ibyivugo by'abagabo b'intwali (II)
- Ibyivugo by'abagabo (V)
- Ibyivugo by'abagabo (III)
- Ibyivugo by'abagabo (II)
- Ibyivugo by' abagabo b'intwari.
- IBYIVUGO-Gisaza cya Muzigirwa
- Ibyivugo-Cyaradamaraye
- iBYIVUGO-Basebya ba Nyirantwari
- IBYIVUGO-AKAMARIMARI
- Ibyivugo-Abatatu badatana [ III ]
- Ibyivugo-Abatatu badatana [ II ]
- Ibyivugo-Abatatu badatana [ I ]
- Inshyame ya Ndangamira
- Inkuku y' ikirezi ( II )
- Inkuku y' ikirezi ( I )
- Inka ya Ruzirabwoba ( II )
- Inka ya Ruzirabwoba ( I )
- Inka ya Musoni ( III )
- Inka ya Musoni ( II )
- Inka ya Musoni ( I )
- Inka ya Kanyamashokoro ( II )
- Inka ya Kanyamashokoro ( I )
- Inka y' Inyanja
- Ingoro y' Umwogabyano ( VIII )
- Ingoro y' Umwogabyano ( VII )
- Ingoro y' Umwogabyano ( VI )
- Ingoro y' Umwogabyano ( V )
- Ingoro y' Umwogabyano ( IV )
- Ingoro y' Umwogabyano ( III )
- Ingoro y' Umwogabyano ( II )
- Ingoro y' Umwogabyano ( I )
- Imyitirire y'amazina y'inka
- Imvano y'inganzo
- Imiterere y'amazina y'inka n'ubwiza bwayo
- ► June (48)
