| Ingingo: 27 | |
Umuntu wese cyangwa ikigo uzaba yanze gusubiza, uzaba yatanze ibisubizo bituzuye cyangwa se binyuranyije n’ukuri abigambiriye, uzaba atubahirije igihe cyagenwe mu rwego rw’amabarura ategetswe, azahanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje iminsi cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugera ku bihumbi magana abiri (200.000), cyangwa se kimwe muri ibyo bihano. Gutanga ihazabu cyangwa gufungwa ntibibuza uwakoze icyaha gusubiza ibibazo yabazwaga.
|
| Ingingo: 28 | |
Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana, umukozi wese wo mu rusobe rw’ibarurishamibare rw’Igihugu cyangwa se undi wese ugira uruhare mu gukora ibarurishamibare ry’Igihugu, uzaba yamennye ibanga mu gihe atabitegetswe mu buryo bwemewe n’amategeko, akabikora ari mu kazi ke cyangwa se atakigakora, azahanishwa igihano cy’igifungo cy’ukwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugera kuri miliyoni imwe (1.000.000), cyangwa se kimwe muri ibyo bihano. Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana, ibyo bihano ni byo bizanahanishwa umukozi wese wo mu rwego rw’imirimo y’ibarurishamibare ry’Igihugu cyangwa undi wese uzashyira amakosa nkana mu makuru y’ibarurishamibare, haba mu gihe arimo kuyatara, kuyatunganya, kuyasesengura, kuyatangaza cyangwa se kuyakwirakwiza.
|
| Ingingo: 29 | |
Urwego, ikigo cyangwa umuntu wese uzatangaza imibare n’ibipimo byavuye mu mabarura y’ibarurishamibare ku rwego rw’Igihugu cyose, urw’Umujyi wa Kigali cyangwa areba nibura Intara yose atabiherewe uburenganzira n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, azahanishwa igihano cy’igifungo cyo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atatu (3) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.500.000), cyangwa se kimwe muri ibyo bihano, bitabangamiye ibindi bihano biteganywa n’amategeko ahana.
|
| Ingingo: 30 | |
Urwego, ikigo cyangwa umuntu wese usanzwe atuye cyangwa adatuye mu Rwanda uzakora ibarura cyangwa agakora ubushakashatsi bigamije kuvamo imibare y’ibarushishamibare ku rwego rw’Igihugu, urw’Umujyi wa Kigali cyangwa ireba nibura Intara yose, akabikora atabanje kubyemererwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, azahanishwa igihano cy’igifungo cyo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atatu (3) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (2.500.000), bitabangamiye ibindi bihano biteganywa n’amategeko ahana. Ibihano bivuzwe mu gika kibanziriza iki bikubwa kabiri iyo iyo mibare itangajwe.
|
|
No comments:
Post a Comment