Saturday, May 21, 2011

ibirari by'insigamigani



Shakisha kuri iyi site
(andika ijambo rimwe gusa)


1. Yatahiye cyamaramba

2. Yatuye ibishyito

3. Yatuye nyankwarara

4. Yazindutse iya Marumba

5. Yazindutse iya Rubika

6. Yazize agatandabazimu

7. Yigize gashobya

8. Yigize kabushungwe

9. Yigize kahangaharya

10. Yigize kanzikoga

11. Yigize rwankubebe

12. Yigize syoli

13. Ziracyapfa bitanihira

14. Yanyoye nzobya

15. Yararurashe

16. Yaraye rwantambi

17. Yarezwe bajeyi

18. Yaruhiye Gaheshyi

19. Yaruhiye Gatsi

20. Yaruhiye Nyanti

1 2  3  4  5  6 



Kurangiza Imigenurano Inshoberamahanga Imihango n'imigenzo Gusoma ikinyarwanda






Urwenya Ibisakuzo Imigani Imivugo Ibyivugo Insigamigani Uturingushyo Amazina y'inka


IBIRARI BY'INSIGAMIGANI

Yatahiye cyamaramba

Uyu mugani wamamaye mu Rwanda baca bavuga ngo: "Naka yatahiye cyamaramba", bawuca iyo babonye umuntu wakoze umulimo neza, bakamuvutsa ishimwe ryawo akagenda ubusa; ni bwo bagira bati: "Yatahiye cyamaramba!" Wakomotse ku nka yitwaga Cyamaramba yali inyamibwa yo mu Kaganda, inyarurembo za Ndahiro Cyamatare; ahayinga umwaka w'i 1500.

Uwo Ndahiro yamaze kwicwa n'Abakongoro, u Rwanda rurara nze; kuko n'umuhungu we Ndoli bari baramuhungishilije kwa nyirasenge Nyabunyana, i Karagwe k'Abahinda (ibikomangoma by'i Karagwe n'i Nkore babyitaga Abahinda kuko bakomoka kuri Ruhinda); ibyo bituma imiryango ikomeye yigabagabanya Igihugu: Abasinga, Ababanda n'ayandi moko akomeye.

Ubwo rero Ndahiro yapfuye asize inka ze z'inkoni y'ibwami zitwaga Akaganda; ni zo yamurikaga mu biroli, kuko umwami atagiraga inka ze bwite: zagirwaga n'abatware be, bajya kumurika bakamurika izabo bigabaniye; umwami na we akamurika inyarurembo ze, ari zo zitwa inkoni ye. Ndahiro yacyuraga izo zitwa Akaganda; abakobwa bakaziririmba bavuga, bati: "Nimuze murebe Akaganda: kandi uwanga Akaganda, umwami aramuca akaganza".

Muri izo nka z'inkoni ya Ndahiro harimo imwe yitwa Cyamaramba; ni yo yari inyamibwa yo mu Kaganda; hashize iminsi Ndahiro apfuye, Mateke w'umusinga wari warigaruriye i Nduga, atumiza Akaganda kugira ngo azirebe; atuma ku mutware wazo witwaga Kalibulyo wari utuye ku karutu kitwa Nyiranduga kari muri Nyamabuye, (Gitarama); ni ko kitiriwe Nduga yose. Kalibulyo amaze kwitaba, Mateke amutegeka kujya kumuzanira Akaganda ngo azimumurikire. Kalibulyo atuma ku bashumba ngo bimure Akaganda, bagasangishe Mateke ku Kivumu cya Mpushi na Nyarenga. Zimaze kuhagera babimenyesha Mateke. Bakora ku bakobwa ngo bitegure imihango isanzwe yo gusanganira Akaganda. Abakobwa baritegura, Akaganda ziratunguka; bahanika amajwi baziririmba, bati: "Nimuze murebe Akaganda, kandi uwanga Akaganda umwami aramuca akaganza." Mateke yumvise ayo magambo abakobwa baririmbye biramubabaza; agumya gusera igahanga. Ubwo Kalibulyo n'abatahiza be bamurikaga Akaganda inyamibwa yazo Cyamaramba izamuje imbere. Barazimurika, bayivuga amazina, rubanda barabishima. Ariko abanzi ba Kalibulyo bo, baboneraho urwaho rwo kumucerereza kuri Mateke, bati: "Biriya Kalibulyo n'abatahiza be bakorera ku Kaganda n'inyamibwa yako Cyamaramba, ni imitsindo yo guhirika ubutegetsi bwawe!" Bakomeza kuguta Mateke, ageze aho araribwa atanga Kalibulyo n'abatahiza be n'inyamibwa yo mu Kaganda Cyamaramba.

Nuko bahabwa abatwa barabica, amazimwe ashirira gishike; imirambo yabo n'uwa Cyamaramba bajya kuyohera mu mworera wa Kiboha ho i Cyeza mu Rutobwe (Gitarama)

Kuva ubwo rero, babona umuntu urengana akavutswa ishimwe ry'umulimo yakoze neza bigaragara, bakamugereranya na Kalibulyo waragiye neza Akaganda, aho kumugororera bakarenga bakamusyana n'inyamibwa yako; ni bwo wumva bavuga ngo: "Naka yatahiye cyamaramba."

Gutahira cyamaramba = Gukora neza ukavutswa ishimwe.

Gusobanuza ijambo rikomeye   (riri muri ibi umaze gusoma haruguru)
Ijambo: Interuro ririmo:

 
 


Andi magambo

 ?   A   B   C   D   E   F   G   H   I   J   K   L   M   N   O   P   R   S   T   U   V   W   Y   Z 


abakongoro

Akaganda

akarutu

akavutswa
▪akabuzwa kubona ibyo yari akwiye kobona

amazimwe
▪amazimwe ni amagambo akenshi abantu baba bavuga, bavuga abandi cyangwa bavuga ibintu cyane cyane bitabareba...
▪amazimwe ni amagambo asa n'ibihuha, adafite ishingiro.
▪amagambo
▪amazimwe ni izina riva kunshinga "kuzimura" bisobanura kumena ibanga. Iyo umuntu akubwiye ikintu kitarajya ku mugaragaro (kitaramenyekana) akagusaba kutagikwirakwiza kugira ngo bitamukoraho noneho wowe ukanga ukabibwira abandi, uba uzimuye.

gahanga

Gishike
▪Gishike ni ahantu hitwa hatyo.
▪I Gishike koko n'izina ry'ahantu aho bita i Mushirarungu mu bice bya Nyanza ya Butare.


gishike

gishike

gusaba

gusera
▪gusera igahanga = guhekenya amenyo inshinga "gusera" ikomoka ku nshinga "gusya"

gusera i gahanga

gutsibagura
▪Gukubitagura. Gutsibagura inzira ni ukugenda wihuta cyane.

harabaye ntihakabe


ikinege

inyamibwa

kurara nze
▪kurara udasinziriye umerewe nabi n'indwara, uburyamo bubi, cyangwa ibitekerezo bihangayitse

ubupfura ntibutegereza izabukuru

umworera
▪Ibintu byangiritse kubera icyago cyateye (imvura, umuriro,...) cyangwa impanuka (imodoka,...)
▪umworera ni icyobo kinini cyane kandi kigari cyane, mbese nk'ahantu harehare cyane ku buryo ugiye hejuru yaho bigutera ubwoba. Ikintu cyose bajugunye mu mworera kirapfa kuko aba ari harehare cyane birenze urugero

urwanda rurara nze

1




Gicurasi 2011
7. 1. 2. 3. 4. 5. 6.
1234567
891011121314
15161718192021
22232425262728
293031
   



Andikira webmaster
Albumfoto
Inyunguramagambo
Indirimbo
Ha iyi site inshuti
Forum
Andi masite
Inshinga
Twita gute iwacu?






nyarwanda E-post
Igihe ugiye gutanga adresse  e-mail yawe mu byo wandika ku masite, ujye wibuka ko ushobora kumenywa n'abo utifuzaga ko bakumenya. Urugero ni nk'uwandika ko arwaye sida, maze agatanga e-mail ye.

nyarwanda.dk yabashyiriho uburyo bwo kwohererezanya ubutumwa bwihariye: Utanga  izina winjiriraho kuri nyarwanda.dk (ryonyine), maze ushaka kukwoherereza ubutumwa akabusiga kuri konte yawe.

No comments:

Post a Comment