Saturday, May 21, 2011

ibitabo by'ikinyarwanda

Shakisha kuri iyi site
(andika ijambo rimwe gusa)

 Kwiga gusoma ...
 ■Umwaka wa mbere
 ■Umwaka wa kabili
 ■Umwaka wa gatatu
 ■Umwaka wa kane
 ■Umwaka wa gatanu
 ■Umwaka wa gatandatu


Amagambo akomeye ari mu mwandiko
Kubaza ijambo ( cg.imvugo)

IKUBITWA N'INKUBA  ( Ipfunduye, ikubitwa n'inkuba, isanga nta n'intongo n'imwe, irangwamo. )
1. iratangara, irumirwa.





Kurangiza Imigenurano Inshoberamahanga Imihango n'imigenzo Gusoma ikinyarwanda





Urwenya Ibisakuzo Imigani Imivugo Ibyivugo Insigamigani Uturingushyo Amazina y'inka

GUSOMA IKINYARWANDA : Umwaka wa GATATU
 
Urwangano rw'injangwe n'imbeba

Injangwe n'imbeba byaruzuraga, bikaganira, bigakina, bigasangira akabisi n'agahiye. Imbeba igasigara ku rugo, injangwe ikajya guhiga. Imbeba yicukurira umwobo mu miganda y'inzu, ariko injangwe ntimenye impanvu mugenzi wayo acukura uwo mwobo.

Umunsi umwe bijya inama, byiyemeza kwiba ikimasa. Birakunyarukira nijoro, bizana imfizi kabombo, iruta imvubu ubunini !
Birabaga, birangije, injangwe irarya irahaga, ariko isigaza inyama nyinshi cyane, naho imbeba iguguna amagufwa imisaya irashya. Imbeba iti « nyabuna ntiwampaho intongo nkumva uko iyo mfizi yari imeze ? » Injangwe irayihakanira. Inyama zisigaye irazikeba, izishyiramo umunyu izitereka mu nkangara, irazipfuka, maze iziranzika mu nsi y'urusenge, isubira guhiga.

Injangwe imaze kugenda, imbeba irurira, itobora inkangara, irengera kuri za nyama irazirya, imazegutuna, izisigaye itunda ijyana muri wa mwobo wayo.

Injangwe ihigutse iti «ngiye kwirebera akanyama ndarira.» Igeze munsi y'urusenge isanga inkangara itayihamagara. Ipfunduye ikubitwa n'inkuba, isanga nta n'intongo n'imwe, irangwamo. Irabukwa ya mbeba irayivudukana. Imbeba ishyitsamo, yicoka muli wa mwobo wayo, ikira ityo.

Injangwe yifata ku munwa imanjiriwe. Itangira kuvuma imbeba, irayibwira iti «kuva ubu tubaye inzigo, imbeba zizajya ziribwa n' injangwe aho bihuriye hose. »

<<<


Gicurasi 2011
7. 1. 2. 3. 4. 5. 6.
1234567
891011121314
15161718192021
22232425262728
293031    
   

Andikira webmaster
Albumfoto
Inyunguramagambo
Indirimbo
Ha iyi site inshuti
Forum
Andi masite
Inshinga
Twita gute iwacu?




nyarwanda E-post
Igihe ugiye gutanga adresse  e-mail yawe mu byo wandika ku masite, ujye wibuka ko ushobora kumenywa n'abo utifuzaga ko bakumenya. Urugero ni nk'uwandika ko arwaye sida, maze agatanga e-mail ye.

nyarwanda.dk yabashyiriho uburyo bwo kwohererezanya ubutumwa bwihariye: Utanga  izina winjiriraho kuri nyarwanda.dk (ryonyine), maze ushaka kukwoherereza ubutumwa akabusiga kuri konte yawe.


No comments:

Post a Comment